Nehemiah 4:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Sanibalati na Tobiya n'Abarabu n'Abamoni hamwe n'Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n'ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n'Abarabu n'Abamoni n'Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z'i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane,