Nehemiah 4:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe kandi mbwira abantu nti: “Umuntu wese kimwe n'abakozi bamufasha ajye arara muri Yeruzalemu, bityo nijoro batubere abazamu naho ku manywa bakore.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo kandi ndongera mbwira imbaga, nti «Buri muntu n’umugaragu we bajye barara muri Yeruzalemu, bityo tuzagire abarinzi nijoro, naho ku manywa bakore.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe mbwira abantu nti “Umuntu wese n'umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore umurimo.”