Nehemiah 4:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanzi bacu na bo bakavuga bati: “Ntibazigera batubona cyangwa ngo bamenye igihe tuzazira, bazabona tubaguye gitumo maze tubamarire ku icumu, n'umurimo bakoraga tuwuhagarike.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho abanzi bacu bo baravuga bati «Ntibazigera batubona cyangwa ngo babimenye, tuzabagwa gitumo, tubice maze ibyo batangiye birangirire aho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abanzi bacu baravuga bati “Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.”