Nehemiah 4:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Maze kubona uko ibintu byifashe, mpita mbwira abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi na rubanda bari aho nti: “Ntimubatinye! Mwibuke ko Uhoraho akomeye kandi afite igitinyiro. Mubarwanye murengere abavandimwe banyu n'abahungu n'abakobwa banyu, n'abagore banyu n'amazu yanyu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze kugenzura uko bahagaze, ndahaguruka mbwira abanyacyubahiro, abakuru n’imbaga yose, nti «Mwitinya bariya bantu! Nimwibuke Nyagasani n’imbaraga ze zikangaranya, maze murwanirire abavandimwe n’abahungu banyu, abakobwa n’abagore banyu, ndetse n’ingo zanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b'imfura, n'abatware n'abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n'abakobwa banyu n'abagore banyu, n'ingo zanyu.”