Nehemiah 5:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Barambwira bati: “Ibyo utubwiye tuzabikora. Tuzabasubiza ibyo batugwatirije, kandi nta cyo tuzongera kubishyuza.” Nuko mpamagaza abatambyi maze ntegeka ba banyacyubahiro na ba batware b'Abayahudi, kurahirira imbere yabo ko bazasohoza ayo masezerano.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Barasubiza bati «Tuzabibasubiza kandi nta n’icyo tuzabaka; rwose tuzabigenza uko ubivuze.» Ubwo mpamagaza abaherezabitambo, maze ndahiza abantu imbere yabo ko bazagenza koko uko babyemeye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk'uko uvuze.”Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk'uko basezeranye.