Nehemiah 5:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Aritazeruzi yangize umutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda, uhereye mu mwaka wa makumyabiri ukageza mu wa mirongo itatu n'ibiri ari ku ngoma. Muri iyo myaka uko ari cumi n'ibiri, yaba jyewe cyangwa bagenzi banjye, ntitwigeze dutungwa n'igaburo ryagenewe umutegetsi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihugu cya Yuda nagitegetse imyaka cumi n’ibiri yose, kuva ku mwaka wa makumyabiri umwami Aritashuweru ari ku ngoma, kugeza ku wa mirongo itatu n’ibiri, nyamara muri icyo gihe cyose, ari jye, ari n’abavandimwe banjye, ntitwigeze dutungwa n’amaturo nk’ahabwa umutware.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy'umwami mu gihugu cy'u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n'ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n'ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n'amakoro y'ubusonga.