Nehemiah 5:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abategetsi bambanjirije baryaga rubanda imitsi, bakabaka igaburo rya buri munsi, bakabaka n'ibikoroto mirongo ine by'ifeza. Ababungirije na bo bategekeshaga abantu igitugu. Nyamara kubera ko nubaha Imana, jyewe sinagenje nka bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho abatware bambanjirije, bo bakandamizaga rubanda, buri munsi bakabaha amasikeli mirongo ine ya feza azagurwa imigati na divayi; abagaragu babo ndetse na bo bagashikamira imbaga. Ariko jye si ko nabigenjeje, kubera ko natinyaga Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya bibāka ibyokurya na vino, udashyizeho shekeli z'ifeza mirongo ine, ndetse n'abagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana,