Nehemiah 5:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Buri munsi natekeshaga ikimasa n'intama esheshatu z'indobanure n'inkoko, kandi uko iminsi icumi yashiraga ni ko natangaga divayi nyinshi z'amoko atari amwe. Nubwo byari bimeze bityo sinigeze naka abantu igaburo ryagenewe umutegetsi, kuko nari nzi ingorane bari bafite.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Buri munsi habagwaga ikimasa kimwe, intama esheshatu z’indobanure n’inkoko zitari nke, ariko byose bikishyurwa ibivuye ku mutungo wanjye; iminsi cumi yashira bakazana divayi ihagije bose. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo sinigeze nturwa nk’abatware, kuko rubanda bashengurwaga n’uburetwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi igerero ry'umunsi umwe ryabagamo inka imwe n'intama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga n'inkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino z'amoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ry'ubusonga, kuko abo bantu barushywaga n'uburetwa.