Nehemiah 5:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niyemeza gutonganya abanyacyubahiro n'abatware b'Abayahudi, ndababwira nti: “Mukabije kwaka bene wanyu inyungu!” Nuko ntumiza iteraniro rinini kugira ngo mbamagane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ngisha imitima inama, niyemeza gutonganya abanyacyubahiro n’abakuru, maze ndababwira nti «Mwese mukorera abavandimwe banyu umutwaro urenze urugero!» Hanyuma nkoranya abantu benshi kugira ngo tubamagane;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mperako nigira inama ubwanjye, ntonganya imfura n'abatware ndababwira nti “Muraguriza bene wanyu inyungu irenze urugero, umuntu wese aguriza mwene wabo.”Nuko mbateraniriza iteraniro rinini.