Nehemiah 6:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko mbibonye ntyo menya ko ibyo ambwiye atabitumwe n'Imana, ko ahubwo yaguriwe na Tobiya na Sanibalati ngo ampanurire ibinyoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nari namenye ko ibyo ampanuriye atabitumwe n’Imana, ahubwo ko ari Tobiya wamuguriye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye.