Nehemiah 6:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanzi bacu bose bamenye ko twarwujuje, kandi ko n'abantu bo mu mahanga adukikije barwibonera, baramwara cyane. Koko rero bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye tubasha gukora uwo murimo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.