Nehemiah 6:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ubu ukaba waramaze gushyiraho abahanuzi bo kwamamaza muri Yeruzalemu ko uri umwami w'u Buyuda. Iyo nkuru ntizabura kugera ku mwami w'u Buperesi. None ngwino tubyumvikaneho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baravuga kandi ko waba warashyizeho abahanuzi kugira ngo bakwamamaze hose muri Yeruzalemu, bavuga ngo ’Igihugu cya Yuda gifite umwami!’ Ibyo byose kandi umwami azabimenya. None rero ngwino tujye inama.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ngo washyizeho n'abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.”