Nehemiah 7:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubutegetsi bw'umurwa wa Yeruzalemu mbushinga umuvandimwe wanjye Hanani, afatanyije na Hananiya umukuru w'ingabo zo mu kigo ntamenwa. Hananiya uwo yari umugabo w'umunyamurava warushaga abantu benshi gutinya Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Hanani umuvandimwe wanjye mugira umutware wa Yeruzalemu, naho Hananiya aba umukuru w’ingabo zo mu kigo ntamenwa, kuko uwo mugabo w’inyangamugayo yarushaga abenshi kugirira Imana igitinyiro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w'igihome ubutware bw'i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana.