Nehemiah 7:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umurwa wa Yeruzalemu wari munini nyamara utuwemo n'abantu bake, n'amazu ari make.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugi wari munini mu mpande zawo zose ariko utuwe n’abantu bake cyane, kandi n’amazu yari atarongera kubakwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umudugudu wari munini kandi mugari, ariko abantu bari bawurimo bari bake, n'amazu yari atarubakwa.