Nehemiah 7:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Imana yanjye inyungura igitekerezo maze nteranya abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi hamwe na rubanda, kugira ngo babarurwe. Mbona igitabo cy'ibarura ry'ababanje gutahuka bavuye aho bari barajyanwe ho iminyago, ngisangamo ibi bikurikira:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bwo Imana yanjye inshyizemo igitekerezo cyo gukoranya abanyacyubahiro, abacamanza hamwe n’imbaga yose, kugira ngo babarurwe hakurikijwe amazu yabo. Mbanza kureba mu gitabo cy’abagarutse mbere, nsanga handitsemo ngo:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Imana yanjye inshyiramo umutima wo guteranya imfura n'abatware n'abantu, ngo babarwe uko kuvuka kwabo kwari kuri. Mbona igitabo cyanditswemo ababanje kuzamuka uko kuvuka kwari kuri, nsanga cyanditswemo ngo: