Nehemiah 7:61 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari n'abantu batahutse bavuye i Telimela n'i Teliharisha, n'i Kerubu no muri Adoni no muri Imeri, batashoboye gutanga ibimenyetso byemeza ko ba sekuruza bari Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore kandi n’abandi bazamutse bava i Teli Melahu, i Teli Harisha, i Kerubi, i Adoni, i Imeri; ariko bo ntibashoboye kubona icyemezo cy’uko amazu n’imiryango bavukamo ari iya Israheli koko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n'i Teliharisha n'i Kerubu na Adoni na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazu ya ba sekuruza cyangwa kuvuka kwabo ngo bihamye ko ari Abisirayeli.