Nehemiah 7:70 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamwe mu batware b'amazu bashyize muri icyo kigega ibiro ijana na mirongo irindwi by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bibiri na magana abiri by'ifeza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo batware b’amazu bashyize muri ubwo bubiko amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu na mina ibihumbi bibiri na magana abiri bya feza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza batanze ibyo gufasha umurimo. Umutirushata ashyira mu bubiko idariki z'izahabu igihumbi, n'ibyungu mirongo itanu n'imyambaro y'abatambyi magana atanu na mirongo itatu.