Nehemiah 8:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abantu bose barataha bajya kurya no kunywa, ndetse boherereza amafunguro abatabashije kugira icyo bategura. Abantu basābwa n'ibyishimo kuko bari basobanukiwe neza ibyo bari babasomeye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura, maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro, no kuganira ibiganiro by'ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.