Nehemiah 8:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bose batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, biyubakira utuzu tw'ingando maze batubamo. Cyababereye igihe cyo kunezerwa cyane, kuko kuva mu gihe cya Yozuwe mwene Nuni kugeza icyo gihe, Abisiraheli ntibari barigeze bizihiza batyo iminsi mikuru y'Ingando.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikoraniro ry’abagarutse bava aho bari barajyanywe bunyago, bose bubaka bene ayo mazu y’ibyatsi kandi bakayabamo. Kuva mu gihe cya Yozuwe mwene Nuni kugeza ubwo, nta bundi bigeze bakora nk’ibyo; kandi bose bari banezerewe cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iteraniro ryose ry'abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane.