Nehemiah 8:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhereye ku munsi wa mbere w'iminsi mikuru y'Ingando, ukageza ku wa karindwi ari wo waherukaga, buri munsi Ezira yasomaga mu gitabo cy'Amategeko y'Imana. Ku munsi wa munani basoza iteraniro nk'uko imihango yari iri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa nyuma, basomaga mu gitabo cy’Amategeko y’Imana. Ibyo birori, babyizihije mu minsi irindwi yose, maze ku munsi wa munani bongera gukoranira hamwe, nk’uko byari bitegetswe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w'ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy'amategeko y'Imana uko bukeye. Bagira ibirori by'iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk'uko itegeko ryari riri.