Nehemiah 8:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bumvise ibyasomwaga mu gitabo cy'Amategeko ya Musa, batangira kurira. Nuko umutegetsi Nehemiya na Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, hamwe n'Abalevi basobanuriraga abantu ibyo Ezira yasomaga, barababwira bati: “Uyu munsi weguriwe Uhoraho Imana yanyu. Iki si igihe cyo kubabara no kurira!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n'umwanditsi n'Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.