Nehemiah 9:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibimenyetso n'ibitangaza bihambaye wabyerekaniye ku mwami wa Misiri, no ku byegera bye n'abaturage b'icyo gihugu. Koko wabonye agahato bashyiraga kuri ba sogokuruza. Icyo gihe wabaye ikirangirire ahantu hose, nk'uko muri iyi minsi uri ikirangirire mu bantu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Weretse Farawo ibimenyetso n’ibitangaza byinshi, abagaragu be n’abatuye igihugu cye ubigirizaho nkana, kuko wari uzi ko bishongoye ku bakurambere bacu, maze izina ryawe riba ikirangirire, kuva ubwo na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Werekanira ibimenyetso n'ibitangaza kuri Farawo n'abagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi yuko babagiriraga nabi kubera ubwibone, nuko wihesha izina ryogeye nk'uko rimeze none.