Nehemiah 9:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Banze kukumva birengagiza ibitangaza wabakoreye. Bashinze amajosi barakugomera, bitoranyijemo umuyobozi wo kubashorera, kugira ngo bisubirire mu buja bwabo mu Misiri. Nyamara kandi ntiwabaretse, kuko uri Imana ibabarira, ugira ubuntu n'impuhwe, utinda kurakara kandi wuje umurava.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Banze kumvira, biyibagiza ibyiza byose wabagiriye, bagushinganye ijosi, basigara bifuza kwisubirira mu bucakara bwo mu Misiri. Nyamara wowe, kuko uri Imana Nyir’imbabazi, ukaba umugwaneza n’umunyampuhwe, kandi ugatinda kurakara, n’impuhwe zawe ntizigereranywe, ntiwigeze ubatererana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n'ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.