Nehemiah 9:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi bashongesheje ubutare, babucuzemo ishusho y'ikimasa bavuga bati: ‘Ngiyi Imana yanyu yabavanye mu Misiri.’ Bityo baba baragusebeje cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’igihe bayazaga ibyuma, bakabyicuriramo inyana, hanyuma bakavuga bati ’Dore Imana yawe yagukuye mu Misiri’, kandi bagakora n’ibindi bibi byinshi bakakubabaza;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nubwo biremeraga igishushanyo cy'inyana kiyagijwe bakavuga bati ‘Iyi ni yo Mana yawe yagukuye muri Egiputa’ bagakora ibirakaza bikabije,