Nehemiah 9:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bafashe imijyi izengurutswe n'inkuta, bigaruriye igihugu kirumbuka, bigarurira n'amazu yuzuye ibintu byiza byinshi. Bigaruriye kandi amariba yari asanzwe afukuye neza, bigaruriye n'imizabibu n'iminzenze, bigarurira n'ibiti byinshi byera imbuto ziribwa. Barariye barahaga barabyibuha, badamaraye muri ibyo byiza wabahaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bigaruriye imigi yubakiye n’ubutaka burumbuka, batura mu mazu arimo ibyiza by’amoko yose, amariba afukuye, imizabibu n’imizeti biba ibyabo, ndetse n’ibiti byera imbuto bitagira uko bingana. Barariye barahaga, baranabyibuha, maze baradamarara kubera ineza yawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Batsinda imidugudu igoswe n'inkike n'igihugu cyera cyane, bihindūrira amazu yuzuye ibintu byiza byose, n'amariba yafukuwe imusozi, n'inzabibu n'inzelayo n'ibiti byinshi byera imbuto. Nuko bararya barahaga barabyibuha, bishimira kugira neza kwawe kwinshi.