Nehemiah 9:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bityo baba baragusebeje cyane. Wabagabije abanzi babo kugira ngo babakandamize, bageze iwa ndabaga baragutakambira ubumva uri mu ijuru, kubera impuhwe zawe nyinshi wabahaye abatabazi, babagobotoye mu maboko y'abanzi babo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bwo ubagabije abanzi babo barabashikamira, ariko mu kababaro kabo baragutakira, maze aho uri aho mu ijuru urabumva, kubera impuhwe ugira uboherereza abatabazi, ngo babakure mu nzara z’abanzi babo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumaga ubahāna mu maboko y'ababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bw'imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y'ababisha babo.