Nehemiah 9:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara babona agahenge bakongera bakagucumuraho, ukabagabiza abanzi babo kugira ngo babategeke. Abantu bawe bakongera kugutakambira na none ukabumva uri mu ijuru, kubera impuhwe zawe, ntiwahwemye kubatabara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara ihumure ryataha, bakongera gukora ibitakunyuze, nawe ukabatererana, abanzi babo bakabashikamira. Ariko bakongera gutera hejuru bagutabaza, aho uri, aho mu ijuru ukabumva; nuko kubera impuhwe zawe, ubarokora utyo incuro nyinshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y'ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,