Nehemiah 9:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Warababuriraga kugira ngo bumvire amategeko yawe, na bo bakagusuzugura bakanga amabwiriza wabahaye. Bahinyuraga ibyemezo wafashe, bya bindi bituma umuntu ubikurikije abaho, bya bindi bibeshaho buri muntu ubyubahiriza. Bashingaga amajosi, bakazamura intugu ntibakumvire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Warabihanangirije ngo bagarukire Amategeko yawe, naho bo barushaho kwishongora, basuzugura amategeko yawe, amabwiriza yawe bayarengaho, kandi ari yo aronkera ubuzima abayakurikiza. Bateruye intugu baba rubebe, bagushingana ijosi, banga kumvira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.