Nehemiah 9:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“None rero Mana yacu, urakomeye kandi ufite ububasha n'igitinyiro, ukomeza Isezerano waduhaye kandi uhorana urukundo. Kuva igihe cy'abami bo muri Ashūru kugeza uyu munsi, twebwe n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu na ba sogokuruza, twese ubwoko bwawe twagize amagorwa menshi. Nuko rero ujye wibuka ibyo byose byatubabaje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, Mana yacu, wowe Mana Musumba byose, ukaba umudatsimburwa n’igihangange, wowe ukomeza isererano ryawe, nturanganwe ubuhemu, wijenjekera aya makuba twagize, akagwirira abami n’abatware bacu, hamwe n’abaherezabitambo, abahanuzi n’abasokuruza bacu, ndetse n’umuryango wawe wose, kuva mu gihe cy’umwami wa Ashuru kugeza na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n'ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z'abami ba Ashūri ukageza ubu.