Nehemiah 9:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani wundi na Kenani barahaguruka bahagarara ku ruhimbi, bavuga ijwi rirenga batakambira Uhoraho Imana yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw'Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n'ijwi rirenga.