Nehemiah 9:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wabonye ko akubereye indahemuka, ugirana na we Isezerano rihamye: iryo kuzagabira urubyaro rwe igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abaperizi n'Abayebuzi n'Abagirigashi. Iryo Sezerano wararisohoje kuko nawe uri indahemuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wabonye ko umutima we ukunogeye, maze ugirana na we isezerano ryo kuzamugabira iki gihugu cyari gituwe n’Abakanahani, Abaheti n’Abahemori, hamwe n’Abaperezi, Abayebuzi n’Abagirigashi, kugira ngo abamukomokaho bazagiture, kandi iryo wavuze ryaratashye, kuko wowe uri indahemuka!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy'Abanyakanāni n'icy'Abaheti n'icy'Abamori, n'icy'Abaferizi n'icy'Abayebusi n'icy'Abagirugashi kandi ko uzagiha n'urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka.