Numbers 1:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze bakoranya Abisiraheli bose ku itariki ya mbere y'uko kwezi kwa kabiri. Nuko Abisiraheli bavuga amasekuru yabo bakurikije amazu yabo n'imiryango yabo. Abagabo bose bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje bariyandikisha,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Musa na Aroni bakoranya imbaga yose, ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri, nuko Abayisraheli batangira umwirondoro w’ibisekuruza byabo muri buri muryango na buri nzu. Bagendaga babara amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje umwe umwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bateranya iteraniro ryose ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri. Amavuko y'abantu yandikwa nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina yabo umwe umwe y'abamaze imyaka makumyabiri n'isāga.