Numbers 10:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bava ku musozi w'Uhoraho bakora urugendo rw'iminsi itatu. Muri iyo minsi Isanduku y'Isezerano yabagendaga imbere, kugira ngo baze kumenya aho bari bushinge amahema.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo bava ku musozi w’Uhoraho, bafata urugendo rw’iminsi itatu. Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bwabagendaga imbere, kugira ngo bubashakire ahantu bashoboraga gushinga ingando.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barahaguruka bava ku musozi w'Uwiteka bagenda urugendo rw'iminsi itatu, isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ibajya imbere, igenda urugendo rw'iminsi itatu ibashakira aho gusibira.