Numbers 10:35 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe bahekaga Isanduku kugira ngo batangire urugendo, Musa yaravugaga ati: “Uhoraho haguruka, ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo ubushyinguro bwahagurukaga, Musa yaravugaga, ati «Haguruka Nyagasani, abanzi bawe batatane, abakurwanya bahunge kure yawe!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko iyo sanduku yahagurukaga Mose yaravugaga ati “Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”