Numbers 11:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunsi umwe Abisiraheli baritotomba, Uhoraho abyumvise ararakara abaterereza umuriro, utwika uruhande rumwe rw'inkambi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe, imbaga y’Abayisraheli itangira kwijujuta, maze Uhoraho abyumvise ntibyamushimisha, ahubwo biramurakaza cyane. Nuko umuriro w’Uhoraho uyogoza imbaga, utwika uruhande rumwe rw’ingando.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w'Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry'amagando yabo.