Numbers 11:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ko atari jye watwaye inda y'aba bantu ngo mbabyare, kuki ushaka ko mbabumbatira nk'uko umubyeyi abumbatira uruhinja, kugira ngo mbajyane mu gihugu wasezeranyije ba sekuruza?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni jye se wasamye inda ndababyara kugira ngo untegeke kubabumbatira ku gituza nk’uko umurezi abumbatira umwana muto, bakazarinda bagera mu gihugu wasezeranije ba sekuruza?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nasamye inda y'ubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye ko untegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nk'uko umurezi w'umugabo atengamatira umwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza?