Numbers 11:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kandi ubwire abantu uti: ‘Mwiyegurire Uhoraho kuko ejo azabaha inyama mwaririye. Yumvise mwitotomba muti: “Icyaduha inyama zo kurya! Twari tumerewe neza mu Misiri.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi ubwire imbaga y’Abayisraheli, uti ’Nimwisukurire umunsi w’ejo, muzashobore kurya inyama kuko Uhoraho yumvise imyijujuto yanyu igihe mwavugaga muti: Ni nde usaduha inyama zo kurya? Ko twari twimereye neza mu Misiri! Uhoraho rero agiye kubaha inyama maze muzazirye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bwira abantu uti: Mwiyereze umunsi w'ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y'Uwiteka mukavuga muti ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya.