Numbers 11:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora Elidadi na Medadi, babiri bo muri abo bakuru mirongo irindwi, ntibagiye ku Ihema. Nubwo basigaye mu nkambi na bo bahabwa ububasha bw'Uhoraho barahanura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w’abagombaga guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry’ibonaniro. Ariko na bo umwuka ubajyaho, nuko bahanurira mu ngando.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare w'abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando.