Numbers 11:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bajyaga bayitoragura bakayisya cyangwa bakayisekura, hanyuma bakayiteka mu nkono cyangwa bagakoramo utugati. Yari iryoshye nk'umugati ukozwe mu ifu ivanzwe n'amavuta y'iminzenze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbaga yayagaraga ijya kuyitoragura; bakayisya ku rushyo, cyangwa bakayisekura. Nyuma igatekwa mu nkono, igakorwamo utugati. Yaryohaga nk’umutsima bavugishije amavuta.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihindura udutsima. Kuryoha kwayo kwari nk'uk'udutsima twavuganywe n'amavuta ya elayo.