Numbers 13:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Babanje kujya mu majyepfo y'igihugu, bagera i Heburoni hatuwe na Ahimani na Sheshayi na Talumayi, abagabo barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki. (Uwo mujyi wa Heburoni umaze imyaka irindwi wubatswe, ni bwo Sowani yo mu Misiri yubatswe.)
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazamukira kuri Negevu, bagera kuri Heburoni ahari hatuwe na Ahimani, Sheshayi na Talumayi, abuzukuru b’Abanaki. Heburoni iyo yari yarubatswe imyaka irindwi mbere y’uko Tanisi yo mu Misiri yubakwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.