Numbers 13:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko batangira kubeshya Abisiraheli iby'icyo gihugu batase, bavuga bati: “Ni igihugu kirimo umwiryane, n'abagituyemo bose ni abantu barebare kandi banini.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndetse batangira no kugayira cyane Abayisraheli, icyo gihugu bari baratase, bavuga bati «Igihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babarira Abisirayeli inkuru y'incamugongo y'igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy'umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.