Numbers 14:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri ubwo butayu ni ho muzagwa. Ababaruwe mwese mumaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje, muzapfa kuko munyitotombera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwebwe mwese ababaruwe mugejeje ku myaka makumyabiri, mwebwe mwese abanyiteruyeho, uko mungana, ni muri ubu butayu intumbi zanyu zizagarama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n'abayisāgije mwese mwanyitotombeye.