Numbers 14:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwamaze iminsi mirongo ine mutata igihugu, noneho muzamara imyaka mirongo ine mu butayu muryozwa ibicumuro byanyu, umunsi uhwane n'umwaka. Bityo muzamenya ingaruka zo kungomera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese uko iminsi yabaye mirongo ine yo gutata igihugu, umunsi umwe nzawubara ho umwaka, maze mu gihe cy’imyaka mirongo ine, muzashengurwe n’intimba y’ibyaha byanyu, maze muzamenyereho icyo ari cyo umugayo wanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nk'uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine, umunsi uzahwana n'umwaka. Ni yo muzamara muriho igihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’