Numbers 14:43 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abamaleki n'Abanyakanāni bazabamarira ku icumu. Uhoraho ntazabatabara kuko mwamwimūye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abamaleki n’Abakanahani bari hariya imbere yanyu, muzagwa ku bugi bw’inkota zabo. Kandi ubwo mwaretse kumukurikira, Uhoraho ntakiri kumwe namwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri busangeyo Abamaleki n'Abanyakanāni mwicwe n'inkota. Kuko mwasubiye inyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butume Uwiteka atabana namwe.”