Numbers 15:39 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mujye mwambara imyambaro ifite bene izo ncunda. Uko muzibonye muzajya mwibuka amategeko yanjye muyakurikize. Bizabarinda kumpemukira mutwarwa n'ibintu bibi mutekereza cyangwa mubona.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kazabafasha kurema wa musozo; nimuwubona, muzibuka amategeko y’Uhoraho maze muzayakurikize, mwoye gushukwa n’imitima yanyu cyangwa n’amaso yanyu, byabakururira ubuhemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Izo nshunda muzambarire kugira ngo muzitegereze, mwibuke amategeko y'Uwiteka yose muyitondere, mwe gukurikiza kwifuza kw'imitima yanyu n'ukw'amaso yanyu, bikunda kubavusha mu isezerano,