Numbers 17:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bagome bazize ibyaha byabo ni bo babinzaniye, biba biranyeguriwe. None muzabicuremo ibyo komeka ku rutambiro, kugira ngo bijye byibutsa Abisiraheli ibyabaye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyotezo by’abo bantu bacumuye bakikururira urupfu, bazabicurishe babikuremo ibyuma byo kubambika ku rutambiro. Kuko babituye Uhoraho, ubu byabaye bitagatifu. Bizabera kandi Abayisraheli urwibutso.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyotero by'abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.”