Numbers 17:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nk'uko Uhoraho yari yategetse Eleyazari abinyujije kuri Musa. Uwo muringa wibutsaga Abisiraheli ko abatambyi bakomoka kuri Aroni, ari bo bonyine bashinzwe kosereza Uhoraho umubavu. Undi wakwiha gukora uwo murimo yapfa urwa Kōra na bagenzi be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yagenjeje atyo kugira ngo bibere Abayisraheli urwibutso, kandi ngo hatagira umuntu uteguriwe Uhoraho, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uhegera ngo atwikire imibavu imbere y’Uhoraho. Ibyo bizamurinda kubona ibyago nk’ibya Kore n’abantu be; ibyo byago kandi Uhoraho yari yarabihanuye akoresheje Musa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
cyo kubera Abisirayeli urwibutso, kugira ngo hatagira umuntu utari mu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi kosereza umubavu imbere y'Uwiteka. Atamera nka Kōra n'abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose.