Numbers 18:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ni cyo gituma mbahaye kimwe cya cumi Abisiraheli bantura. Ni wo mugabane w'Abalevi, nta butaka bazahabwa nk'abandi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ariko nzabaha kugabana kimwe cya cumi buri Muyisraheli wese agabanya ku mutungo we akagitura Uhoraho. Ni yo mpamvu nababwiye ko nta murage bazabona hagati y’Abayisraheli.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko kimwe mu icumi kizatangwa n'Abisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.”