Numbers 18:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku byo muhabwa, mujye muntura ibirusha ibindi ubwiza. Ibisigaye mubirye, nta cyaha muzaba mukoze cyangwa ngo mube muhumanyije amaturo Abisiraheli banyegurira. Bityo ntimuzicwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo nimubikora, nta cyaha kizababarwaho kuko muzaba mwangeneye uruhare rw’ingenzi. Ntimuzaba mwanduje amaturo matagatifu y’Abayisraheli, kandi nta n’urupfu muzaba mwikururiye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumara kubikuramo ibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzaba mutononnye ibyera byatuwe n'Abisirayeli ngo mupfe.’ ”