Numbers 18:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wowe n'abahungu bawe muzajye muntambira ibitambo, mukore no mu Cyumba kizira inenge cyane, mukore n'indi mirimo y'ubutambyi nabashinze. Utari umutambyi uziha gukora iyo mirimo azicwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wowe n’abahungu bawe muzakora imirimo y’ubuherezabitambo, ari iyo ku rutambiro cyangwa iy’inyuma y’umubambiko; kandi muzayitunganye neza. Mbahaye kuba abaherezabitambo, ni wo murimo mbashinze. Utari uwo muri mwe uzabyivangamo azicwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wowe n'abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y'ubutambyi bwanyu ku by'igicaniro byose, no ku byo hirya y'umwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahaye ubutambyi ho umurimo w'impano, utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.”